Vestine & Dorcas – KUMUSARABA (Lyrics)
Benshi ndabizi ko inkuru y’amarira ya njye .
nukuri yaciye mu matwi yanyu.
abandi twaturanye iyo ,
mu mudugudu w’irimbukiro
umwijima niwo niyorosaga
ntarahura n’umwami wanjye Yesu .
umwijima niwo niyorosaga
ntarahura n’umwami wanjye Yesu .
Narahamagaraga maze nkiyikiriza ,
nari mu buretwa bubuza izuba kurasa
narinyotewe no gutabarwa
SINJYE WABONYE MVA MU BIGANZA BIBI
AHO NARI NDI NARI MFUYE RUBI. X2
Kumusaraba w’isoni Yesu,wahakubitiwe inkoni
ubu aho kurira ndaririmba , ko wandutiye abatambyi x2
Naje kumenya ko
za mana zaho nabaga ,
zitari zishoboye .
ariko wowe Yesu ,
ufite imbaraga
wahaye ubuzima imbaga.
Jehova yankundanye
umurava mwinshi .
Nukuri yampaye
ubugingo buhoraho
Ineza ye intembaho
Ndahamya ko aho anjyana hizewe .
Ndahamya ko aho anjyana hizewe .
SINJYE WABONYE MVA MU BIGANZA BIBI
AHO NARI NDI NARI MFUYE RUBI. X2
Kumusaraba w’isoni Yesu,wahakubitiwe inkoni
ubu aho kurira ndaririmba , ko wandutiye abatambyi x2
wanguze amaraso ndabihamya
waruguruye maze ndinjira. x6
SINJYE WABONYE MVA MU BIGANZA BIBI
SINJYE WABONYE MVA MU BIGANZA BIBI
