Vestine & Dorcas – ISAHA (Lyrics)
Umva mwana wanjye ndi Uwiteka Imana yawe
nagambiriye kuza aho uri nkagukuramo
uwo mwambaro w’ibizinga,wambitswe n’ibihe
maze ukirabura ukamera nkudafite ingingo imurengera
ukamera nkudafite ingingo imurengera .
Kuko wanyiringiye ,ukaguma ku munara ukandindira
Kuko wanyiringiye ,ukaguma ku munara ukandindira
Kuramo uwo mwambaro w’igisuzuguriro
ISAHA yo gukora kwange yageze.
Nguhaye kubiba ukanasarura
Nguhaye kubiba ukanasarura
Itabaza ryawe sinatuma rizima nubwo maze iminsi
mbona ko hari abifuza ko uguma mu icuraburindi ry’umwijima
nzakomeza ibikingi by’amarembo yawe nzakurinda gukorwa n’isoni
maze ngufubike nkurinde imbeho .
nzakomeza ibikingi by’amarembo yawe nzakurinda gukorwa n’isoni
maze ngufubike nkurinde imbeho .
Kuko wanyiringiye ,ukaguma ku munara ukandindira
Kuko wanyiringiye ,ukaguma ku munara ukandindira
Kuramo uwo mwambaro w’igisuzuguriro
ISAHA yo gukora kwange yageze.
Nguhaye kubiba ukanasarura
Nguhaye kubiba ukanasarura x3
YELELELELEE YELELELELEE
YELELELELEE YELELELELEE