Giramata – Ubuhamya Bugenda (Lyrics)
Mucyo bita iherezo ryanjye niho utangirira
batinda mu mizi y’ikibazo wateguye kare igisubizo x3
Aya marira atajya ahozwa n’abana ba abantu
uraseruka ukayahindura inseko ikaganza x3
wanzaniye umucyo wawe ndamurika
ufata ingombyi y’imigisha urampeka
wampinduye ubuhamya bugenda
uganje muri njye x2
Ntibirondoreka ibintera kuguhamiriza abantu
Ntibirondoreka ibintera kuguhamiriza abantu
wambujije kuvunika nibaza ibyejo ntahindura
uti amarira narize uzayahoza ndakwizeye
uri igihome kinkingira ndikumwe nawe
sinzayoba inzira ,
nibitariho urabirema bikabaho
ndikumwe nawe sinzayoba inzira .
Aya marira atajya ahozwa n’abana ba abantu
uraseruka ukayahindura inseko ikaganza x3
wanzaniye umucyo wawe ndamurika
ufata ingombyi y’imigisha urampeka
wampinduye ubuhamya bugenda
uganje muri njye x3
Ntibirondoreka ibintera kuguhamiriza abantu
Ntibirondoreka ibintera kuguhamiriza abantu
Ntibirondoreka ibintera kuguhamiriza abantu