1. Home
  2. Lyrics
  3. Vestine & Dorcas – NZAKOMORA (Lyrics)
Vestine & Dorcas – NZAKOMORA (Lyrics)

Vestine & Dorcas – NZAKOMORA (Lyrics)

4
0
Partager

Vestine & Dorcas – NZAKOMORA (Lyrics)
Ibikomere byarampindanyije amaraso yawe arantunganya
nakwizeye mbona ko uri muganga nsanze ntaribeshye
Wabumbuye akanwa kawe uvuga ijambo rifite ubukana
rihahamura abatware b’umwijima barakangarana
Mbonye Mu maso hawe, Umucyo wawe urandasira ,

kuva ubwo intambwe zanjye zabonye aho zikwiye guca.
kuva ubwo intambwe zanjye zabonye aho zikwiye guca.

Sinsiba kumva ijwi ryawe,
Rikunda kunyongorera rinyemeza gushibuka nubwo Ndi igiti cyatemwe
Sinsiba kumva ijwi ryawe,
Rikunda kunyongorera rinyemeza gushibuka nubwo Ndi igiti cyatemwe

Riti ndabibona ko utonekara gusa Humura Ni njye uzakomora,
Nzakomora Nzakomora, nzakomora nubwo utonekara

Ntabwo nzi uko ubigenza ngo inama zingambanira uziremuze,
ntabwo nzi uko ubigenza Imigozi impambiriye uyihambure
ninde uzi uko wabigenje ngo Urupfu rwa
Razaro ruhunduke ibitotsi bye.

Ufite inkuru nyinshi zituma nkwizera
Umutima wanjye ushaka kukwegera narabimenye ko nta numwe uheza .
Ijambo ryawe ryambereye ipfundo rimbwire Rimbwire,
Rimfata ukuboko nkareka kuzerera Niyo byanshobeye
nabuze aho mpera Ijambo ryawe rinyobora neza Rimbwire Rimbwire.

Mbonye Mu maso yawe ,
Umucyo wawe urandasira ,
kuva ubwo intambwe zanjye zabonye aho zikwiye guca.
Mbonye Mu maso yawe ,
Umucyo wawe urandasira ,
kuva ubwo intambwe zanjye zabonye aho zikwiye guca.

Chorus: Sinsiba kumva ijwi ryawe,
Rikunda kunyongorera rinyemeza gushibuka nubwo Ndi igiti cyatemwe.
Chorus: Sinsiba kumva ijwi ryawe,
Rikunda kunyongorera rinyemeza gushibuka nubwo Ndi igiti cyatemwe.

Riti ndabibona ko utonekara gusa Humura Ni njye uzakomora,
Nzakomora Nzakomora, nzakomora nubwo utonekara

Umpembuza imvugo nziza yawe !!
Nkunda Iyo unganiriza cyane unkumbuza amakuru y’ijuru
Umpembuza imvugo nziza yawe !!
Nkunda Iyo unganiriza cyane unkumbuza amakuru y’ijuru

Umpembuza imvugo nziza yawe !!
Nkunda Iyo unganiriza cyane unkumbuza amakuru y’ijuru

Chorus: Sinsiba kumva ijwi ryawe,
Rikunda kunyongorera rinyemeza gushibuka nubwo Ndi igiti cyatemwe.

Sinsiba kumva ijwi ryawe,
Rikunda kunyongorera rinyemeza gushibuka nubwo Ndi igiti cyatemwe.

Riti ndabibona ko utonekara gusa Humura Ni njye uzakomora,
Nzakomora, Nzakomora, nzakomora nubwo utonekara

Visites : 1 Aujourd’hui | 4 Totales

Partager

LEAVE YOUR COMMENT

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Prouvez votre humanité: 6   +   10   =  

error: Droits d'auteur !!!