1. Home
  2. Lyrics
  3. Vestine & Dorcas – IHEMA (Lyrics)
Vestine & Dorcas – IHEMA (Lyrics)

Vestine & Dorcas – IHEMA (Lyrics)

3
0
Partager

Vestine & Dorcas – IHEMA (Lyrics)
Ubwo intambara zazaga umusubirizo
Nabonaga kwambuka ari ihurizo
Isoko y’indirimbo yari yarakamye
Umuraba ukambwira ko wantereranye

Erega nubwo ntakubonaga waruhari
Ahubwo nuko nari naguye isari

Mana waraje maze unkora ku mboni
Urandamira unkura mu usoni

Uri umwami utajya ubura uko ugira
Ni wowe ujya umpanagura amarira
Uhora umpisha aho umwanzi atagera
Abakwiringiye Bose urabimana

Uri Yhaweh naya mashimwe ni ayawe
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma
Yesu we umbambiye ihema
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma
Yesu we umbambiye Ihema.

Ubu sinkiri imbata y’ubwoba, umwami anshyize mu mababa
Uburinzi bwe burushije imbaraga inkubi y’ibindega.

Urongeye unyeretse imbabazi, unyeretse n’ubushobozi.
Umbohoye ingoyi nta kiguzi unkuye kuri uyu musozi.

Uri Yhaweh naya mashimwe ni ayawe
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma
Yesu we umbambiye ihema
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma
Yesu we umbambiye Ihema.

Visites : 1 Aujourd’hui | 3 Totales

Partager

LEAVE YOUR COMMENT

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Prouvez votre humanité: 4   +   6   =  

error: Droits d'auteur !!!