Vestine & Dorcas – IHEMA (Lyrics)
Ubwo intambara zazaga umusubirizo
Nabonaga kwambuka ari ihurizo
Isoko y’indirimbo yari yarakamye
Umuraba ukambwira ko wantereranye
Erega nubwo ntakubonaga waruhari
Ahubwo nuko nari naguye isari
Mana waraje maze unkora ku mboni
Urandamira unkura mu usoni
Uri umwami utajya ubura uko ugira
Ni wowe ujya umpanagura amarira
Uhora umpisha aho umwanzi atagera
Abakwiringiye Bose urabimana
Uri Yhaweh naya mashimwe ni ayawe
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma
Yesu we umbambiye ihema
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma
Yesu we umbambiye Ihema.
Ubu sinkiri imbata y’ubwoba, umwami anshyize mu mababa
Uburinzi bwe burushije imbaraga inkubi y’ibindega.
Urongeye unyeretse imbabazi, unyeretse n’ubushobozi.
Umbohoye ingoyi nta kiguzi unkuye kuri uyu musozi.
Uri Yhaweh naya mashimwe ni ayawe
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma
Yesu we umbambiye ihema
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma
Yesu we umbambiye Ihema.
