Kenny – Imana Y’imihanda (Lyrics)
Nagize ngo mbuze ubuzima mvuka
igihe papa yihakana mama ndeba ku
asiga urwibutso rwo kuducira mu maso
gasesemi kenshi arinda arenga tureba
nabona mama ari kurira asenga ati
Mana ca inzira abana ntibarembe
kuva ubwo natangiye gusyaga
n’umusige kuwubona ari hamana
ubuturo bwanjye ni ikiraro, indebakure
yanjye irijimye Ejo heza hanjye ntihagaragara x2
Yewe Mana Y’Imahinda, mvana muri uyu mwanda
Uyu mubumbe Nta Cyanga , uko bucya ntawangaa!!

Ndashaka kuba umugabo utari Ingirwamugabo .
Ndashaka kuba umugabo utarangwa n’imyotsi x2
Nubwo iyi Tag life mbona yanga ikanuka
ibyari amakarito nkabigira amashuka
ngwije abanzi inaha duhora dukwepana
Mporana ishaza n’urwembe nagukata
imifuka ndasopa Imodoka ndasota
ibipangu ndaveya nkunda icupa nka papa x2
Ubuturo bwanjye ni ikiraro, indebakure
yanjye irijimye Ejo heza hanjye ntihagaragara x2
Yewe Mana Y’Imahinda, mvana muri uyu mwanda
Uyu mubumbe Nta Cyanga , uko bucya ntawangaa!!
Yewe Mana Y’Imahinda, mvana muri uyu mwanda
Uyu mubumbe Nta Cyanga , uko bucya ntawangaa!!
Yewe Mana Y’Imahinda!!!!!
Ndashaka kuba umugabo utari Ingirwamugabo .
Ndashaka kuba umugabo utarangwa n’imyotsi x2
Yewe Mana Y’Imahinda!!!!