Israel Mbonyi – Unkebuke
Verse :
Uwiteka we ,
Urondore umutima w’umugaragu wawe mwami
Umvugutire,
Umpindure igikoresho gukwiye munzu yawe ..
Kuko aho uri ,
Ariho honyine nanjye nifuza kwibera
Chorus :
Unkebuke mwami, Mbone mumaso hawe,
Wuzuze amavuta mw’itabaza wampaye
Unsubizemo kunezezwa ,
Kunezezwa nagakiza
Verse 2
Umpe kuzinukwa
Ingeso zose za kamere ndusheho kukwegera
Unkubitire
Ibyaha Byose bimpeza kure Yu bwiza bwawe .
Unkangurire
Gusa na Kristo mw’ijambo no mubingerageza
Verse : solo
Naho ibyaha byanjye byatukura cyane
Ubasha rwose kubyeza byose
Kandi nubwo njyewe ntagira shinge na rugero
Warandimiye Umpa andi mahirwe.
Bridge :
Umpindure igikoresho,
Gokoreshwa iby’umumaro
Unyeze Kandi unyuzuze
Kunezezwa kunezezwa nagakiza
