1. Home
  2. Lyrics
  3. Israel Mbonyi – Unkebuke (Lyrics)
Israel Mbonyi – Unkebuke (Lyrics)

Israel Mbonyi – Unkebuke (Lyrics)

25
0
Partager

Israel Mbonyi – Unkebuke
Verse :
Uwiteka we ,
Urondore umutima w’umugaragu wawe mwami
Umvugutire,
Umpindure igikoresho gukwiye munzu yawe ..
Kuko aho uri ,
Ariho honyine nanjye nifuza kwibera

Chorus :
Unkebuke mwami, Mbone mumaso hawe,
Wuzuze amavuta mw’itabaza wampaye
Unsubizemo kunezezwa ,
Kunezezwa nagakiza

Verse 2
Umpe kuzinukwa
Ingeso zose za kamere ndusheho kukwegera
Unkubitire
Ibyaha Byose bimpeza kure Yu bwiza bwawe .
Unkangurire
Gusa na Kristo mw’ijambo no mubingerageza

Verse : solo
Naho ibyaha byanjye byatukura cyane
Ubasha rwose kubyeza byose
Kandi nubwo njyewe ntagira shinge na rugero
Warandimiye Umpa andi mahirwe.

Bridge :
Umpindure igikoresho,
Gokoreshwa iby’umumaro
Unyeze Kandi unyuzuze
Kunezezwa kunezezwa nagakiza

Visites : 1 Aujourd’hui | 25 Totales

Partager

LEAVE YOUR COMMENT

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Prouvez votre humanité: 6   +   6   =  

error: Droits d'auteur !!!